(+250) 788 356 776 (V.Pres)
(+250) 788 516 897 (Pres)
info@vdosmusanze.org
NYIRINGABO Felicien
Vice President
Twagejejweho n’Umuvugizi mukuru wungirije (Vice President) w’umuryango wa VDOS akaba n’umwe mubawushinze bwana NYIRINGABO Felicien, yatangiye atubwira igihe umuryango washingiwe ati ” Umuryango wa VDOS watangiye kuwa 04/03/2011, twatangiye umuryango turi abanyamuryango 21, tuwutangiriza mu Murenge wa Muhoza, mu karere ka Musanze. Icyerekerezo twaridufite cyari icyo kuvana bafite ubumuga mubwigunge twifashishije siporo, doreko babonaga bagenzi babo batuye muri Kigali bakorega siporo zitandukanye, kandi bagahurira hamwe bakishima, bakungurana ibitekerezo, bagashinga amashirahamwe atandukeanye ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye byokwiteza imbere mumibereho yabo. Kandi babonaga ko harabantu bafite ubumuga butandukanye bo mu karere ka Musanze bukomoka kubintu bitandukanye, urugero: hari abamugajwe na Jenocide yakorewe abatutsi 1994, hari abamugariye kurugamba rwokubohoza igihugu cyacu, n’abakomora ubumuga mumpanuka zitandukanye zaburi munsi. Umuvugizi wungirije bwana NYIRINGABO Felicien Yakomeje atubwira ubuzima bukakaye umuryango waciyemo, icyogihe hari ubukene bukomeye, bakoreraga siporo ahantu hadakwiriye, ibibuga byari ntabyo, imyenda yari ntayo, imipira yogukina yari ntayo, ntabuvugizi, murimake byaribigoye, nkaho abantu babiri basangiraga icupa ry’amazi, irindazi rimwe kuri buri muntu, abakinyi bakarinywesha amazi. Haje kubaho ubuvugizi butandukanye, akarere gatangira kumva ubusabe bwacu, kadutera inkunga zitandukanye, batangira baduha ibihumbi magatatu (300,000frw) kagenda kazamura inkunga uko kabonye ubushobozi. Nibwo akarere kangaje umukozi ushinzwe abantu bafitye ubumuga ku rwego rw’Akarere ka Musanze (DMO) UWITONZE Esron, yatubaye hafi bikomeye cyane agenda adukorera ubuvugizi butandukanye mu karere afatanyije na komite ya NCPD yo mu karere ka Musanze kugeza ubu tukaba duhagaze neza mu iterambere ry’imikino y’abantu bafite ubumuga mu karere ka Musanze, no ku rwego rw’igihugu.
Mu karere ka Musanze tumaze kugira amakipe 12 yitabira amarushanwa mu gihugu imbere kandi agatwara ibikombe bitandukanye, kandi tukaba tugifite amikoro ahagije dukomora ku muterankunga wacu ariwe akarere ka Musanze tunashimira cyane. Tukaba tugeze kurwego rwo kuvana mu bwigunge umuntu wese ufite ubumuga ahari hose mu midugudu, mutugari, mu mirenge, mukarere kose murirusange, ku babishaka no kubabifitiye ubushobozi.
Icyerekezo cyacu nk’umuryango uteza imbere imikino y’abantu bafite ubumuga , turashaka kwinjira mu bikorwa byiterambere kugirango bazamure umukinnyi agere kurwego rushimishije, aho umuntu ufite ubumuga aba mu buzima bwa siporo cyangwa mubuzima busanzwe bwa burimunsi, yishimira gutungwa na siporo. Twifuza kubona abakora siporo bayishimiye ,kandi izana impinduka zose mubice by’Ubuzima.Ibi bikorwa kandi twizeye ko bizaha abantu bafite ubumuga akazi muri rusange, ahogutungwa na siporo gusa. Ndashira kandi umuterankunga wimena ariwe Akarere ka Musanze aho kagejeje imikino y’abantu bafite ubumuga mu karere kacu,n’iterambere ryabo.